Tungohereza inkuru...
Tungohereza inkuru...
Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.
Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.
Soma inkuru, ibitekerezo n'inama z'inzobere zigenewe ababyeyi b'abanyafurika

Amara ni umwana w’imyaka 7. Ashobora gufungura tablet, agashakisha cartoon akunda, maze akayireba, mu gihe nyina, Mutoni, atetse ifunguro rya nimugoroba. Nta na rimwe yari yibwiriza ngo afate igitabo agisome.

Haburaga iminsi micye ngo ikiruhuko cy’amashuri kirangire, ubwo Luca yicazaga ababyeyi be bombi. “Hari ikintu cy’ingenzi nshaka kubabwira.” Umubyeyi wese iyo yumvise amagambo nk’ayo ayabwiwe n’umwana we w’ingimbi, ubusanzwe ukunze kuba acecetse kandi uvuga macye, ahita atangira guhangayika. Mama wa Luca yahise atangira kwibaza byinshi ‘Ese noneho umuhungu wanjye yateye umukobwa w’abandi inda, ese hari icyaha yakoze none agiye gufungwa?’.

Mu gihe twari tuvuye kwa muganga, njye n’umukobwa wanjye Nysha twagiye twihuta ngo bisi ijya iwacu itadusiga. Nysha ni umwana w’imyaka itanu utavuga kubera afite ubumuga bwa autisme. Twembi twari turushye. Twari twazindutse cyane, dutega bisi yo mu rukerera itujyana kwa muganga, maze naho tuhamara umwanya. Twumvaga rwose ikintu cya mbere dushaka ari ugutaha. Tugeze muri gare, tuhasanga bisi yaburaga iminota cumi n’itanu ngo ihaguruke, isigayemo imyanya ibiri hafi ya shoferi. Twahise dufata umwanya umwe muri iyo. Hari hari urusaku, abantu bari kunyuranamo, kandi hari ku kizuba, hashyushye cyane, twari tugiye gukora urugendo rw’amasaha abiri. Ako kanya ibintu birahinduka. Nysha abura amahoro atangira gusakuza …

Saa yine z’ijoro zarenze. Abana basinziriye. Wicaye mu nzu, ku meza cyangwa ku buriri. Ubu noneho haratuje. Imana ishimwe! Nyamara aho kuruhuka, niwo mwanya ubonye wo gusoma imeri z’akazi utarebye ukiri mu biro cyangwa ahubwo uri kureba muri telefone gusa, nta kintu cy’ingenzi urebamo. Urananiwe ariko uri kumva nta bitotsi ufite. Uri gutekereza ibintu byinshi.

Abantu benshi bakuriye mu miryango isenga cyane bakunze kuhakura ibikomere badatinyuka kuvuga. Kubivuga baba bumva byafatwa nko guhemuka: guhemukira ababyeyi babo, guhemukira itorero ryabo, no guhemukira Imana ubwayo. Bityo, bakabyigumanira. Bakaryumaho. Bakomeza kwitabira amateraniro, bagahimbaza Imana, ndetse bakarera abana babo muri uwo mujyo. Nyamara, bagakomeza kumva muri bo ijwi ryongorera rivuga ngo “ese ni njye gusa ufite ibi bikomere?”

Nta kintu abana b’abanyafurika bapimirwaho nk’amanota yo mu ishuri! Ababyeyi b’abanyafurika wabavugaho byinshi ariko icyo utabaveba ni ukwita ku manota umwana abona mu ishuri. Cyera nkiri umwana, amanota nta n’ubwo ari cyo cya mbere barebaga, ahubwo ni umwanya. Umunsi wo gutanga amanota ku mpera za buri gihembwe wabaga ari umunsi ukomeye cyane. Ukiri mu nzira utaranagera mu rugo, uwo unyuzeho wese yarakubazaga ati: “Wabaye uwa kangahe sha?” Igisubizo cya mbere giteye ishema cyabaga ari : “Nabaye uwa mbere” ariko kuza muri batanu ba mbere nabyo ntabwo byari bigayitse. Iyo wageraga mu rugo, waherezaga indangamanota yawe ababyeyi, bagahita bareba umurongo wo hasi ahari umwanya wawe na mbere y’uko bareba amanota wagiye ubona muri buri somo. Kuri bo umwanya wabaga ari ingenzi cyane! Ndababwiza ukuri nzi abana bakubiswe babaye aba kabiri kandi bagize amanota arenga 80%!