Umuryango wacu

Ibyo dutanga

Umuryango mugari wihariye w'ababyeyi bafite intego - amasomo y'inzobere, ibirori by'imiryango, umwitozo wa yoga na meditation n'umwitozo ngaruka kwezi.

Inyungu zo kuba mu muryango mugari

Byose bigutegereje muri uyu muryango mugari w'ababyeyi

01

Ibiganiro hagati y'ababyeyi

Kungurana ibitekerezo, kubaza no gusubiza ibibazo, gutanga inama, no kuganira kubiganiro mpaka mu bwisanzure, aho buri wese abona umwanya wo kuvuga icyo atekereza, gusangira ubunararibonye, no kwiga ku bitekerezo by'abandi mu buryo bwubaka kandi buri wese yisanga.

02

Inama z'ukwezi n'inzobere

Tugirana ibiganiro n'inzobere mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, gucunga umutungo, imyitozo ngororamubiri, imikorere y'ubwonko n'amarangamutima no kurera abana n'izindi, kugira ngo dusangire ubumenyi n'inama zifasha kwiteza imbere.

03

Ibirori by'ababyeyi n'abana

Ibihe byiza byateguwe kugira ngo imiryango ihure, irusheho gusabana, ikine, isangire ibyishimo, kandi ikurire hamwe mu buryo bwubaka.

04

Siporo ya yoga na meditation

Imyitozo yo gutuza kumubiri binyuze muri Yoga na Meditation igufasha kwita ku buzima bwawe bw'umubiri n'umutima, bikaguha ituze n'imbaraga zo kwita ku bana bawe neza.

Indangagaciro z'umuryango

Umutima w'umuryango mugari wacu

Twese turi kwiga

Turi hano kugira ngo twige, kandi twungurane ubumenyi kugira ngo turusheho kurera neza.

Twese turi kwigishanya

Ntabwo bisaba kuba inzobere kugira ngo ube hari icyo wakwigisha abandi, icyo usabwa ni ukuvugisha ukuri.

Ntitwihererana ibyiza

Ibyiza twungukira muri iyi community ntabwo tubyihererana, tubisangiza inshuti n'abavandimwe.

Ntidutinya kugerageza

Duharanira kuba abo twaremewe kubabo kuko ubushobozi twifitemo twaremewe kubukoresha kandi ntabwo waha umwana icyo udafite.

Tugira urugwiro

Buri wese muri twe ari mu rugendo rwihariye rw'ubuzima bwe kandi dufite ubumenyi butandukanye. Icyo dukeneye ni ubujyanama bwuje urugwiro, si ugucirwa urubanza.

Imigenzo ya buri cyumweru

Gahunda y'i cyumweru

Ku wa mbere

19:00 – 21:00

Ubuhamya

Ababyeyi basangiza ihuriro ibyo bahura nabyo: ikintu cyabagoye mu nshingano zabo za kibyeyi, uko babinyuzemo, igisubizo babonye kikabafasha, n’ibindi. Ibyo wanyuzemo bishobora kubera undi mubyeyi isomo yari akeneye.

Ku wa kabiri

19:00 – 21:00

Impaka

Tuba dufite ingingo tujyaho impaka, uhitamo uruhande uhagazeho maze ugasobanura impamvu ariko ubyumva. Igitekerezo cyose gihabwa agaciro, nta gusebanya, nta gutukana, twese turubahana. Hanyuma, dusoza dufata umwanzuro ibiganiro byahurijeho.

Ku wa gatatu

19:00 – 21:00

Gukusanya ibitekerezo

Garagaza uko ubyumva usubiza poll cyangwa survey. Ibisubizo byawe bidufasha kwiyungura ubumenyi, tukamenya ibitanga umusaruro n’ibisubiza inyuma intego zacu zo kurera.

Ku wa kane

19:00 – 21:00

Umunsi wa Business & career

Tuganire ku mafaranga, ubucuruzi, kwihangira imirimo, akazi, connection n'ibindi bijyanye n'ibyo.

Ku wa gatanu

Umunsi wose

Gusangizanya amakuru y'ingenzi

Waba uzi creche nziza cyane, ivuriro ryizewe, icyanya abana bakiniramo cy'akataraboneka abantu benshi batazi, ikintu cyafasha ababyeyi cyangwa igitabo cyaguhinduriye ubuzima? Kidusangize hano.

Ku wa gatandatu

Umunsi wose

Ibitekerezo byose

Waba ufite ibibazo, ibitekerezo, inama, umwanya ni uwawe. Saba ubufasha, cyangwa udusangize isomo wize mu buzima.

Ku cyumweru

Umuryango ufunze

Umunsi wo kuruhuka n'umuryango

Uyu ni umwanya w'ikiruhuko ukwiriye. Sabana n'umuryango wawe nta birangaza bya telefone. Ni aho ku wa mbere!

Amafaranga n'ubunyamuryango

Ubunyamuryango bworoshye kandi burambuye

Amafaranga y'ubunyamuryango

RWF

15,000 / igihembwe (amezi 6)

30,000 / umwaka (amezi 12)

Ibindi byinshi

Ibi bikorwa byishyurwa ku ruhande, ntabwo bibarirwa mu mafranga y'ubunyamuryango.

  • Inama z'ukwezi n'inzobere.
  • siporo ya yoga na meditation.
  • Ibirori by'ababyeyi n'abana (amafaranga y'ibirori byihariye yamamazwa mbere, bitewe n'ubwoko n'ahantu)
Ababyeyi bahuza mu muryango

Tangira

Injira mu muryango mugari

Tangira urugendo rwawe rwo kurera n’abandi babyeyi uyu munsi, gerageza amasomo yacu, wisange mu muryango mugari wari ukeneye.

Kode ya QR yo kwinjira mu muryango wa WhatsApp wa Msingi Parents

Sikana kugirango winjire mu muryango wacu wa WhatsApp, cyangwa ukande ku kode ufungure urubuga rw'ubutumire.

Icyitonderwa

Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.

Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.