Abo turi bo
Dufasha ababyeyi b'abanyafurika kugira uruhare mu iterambere ry'uyu mugabane, tubashyigikira mu kurera abana babo, aribo ejo hazaza ha Afurika.
Afurika igeze mu bihe by'impinduka zikomeye. Ku ruhande rumwe, abashoramari bava imihanda yose bakuruwe n'ubukungu n'amahirwe y'iterambere uyu mugabane ufite. Ku rundi ruhande, abenshi mu rubyiruko rwa Afurika bahora baharanira kuva kuri uyu mugabane bajya gushakira imibereho myiza muri Amerika, mu burayi n'ahandi. Nyamara urwo rubyiruko ni wo mutungo wa mbere ukomeye Afurika ifite kuko 60% by'abaturage b'uyu mugabane ari urubyiruko (bafite munsi y'imyaka 36). Ibi bivuze ko abenshi mu rubyiruko rwa Afurika batisanga muri ayo mahirwe y'iterambere ryihuse uyu mugabane ufite.
Ni byo koko haracyari ibibazo by'ingutu byugarije Afurika kandi bikoma mu nkokora inzozi n'icyizere cy'urubyiruko rwa Afurika. Ariko kandi ntabwo ibyo bibazo byakemuka bidahereye mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari, no gufata iya mbere mu kwigenera ubwacu ejo hazaza ha Afurika uko tuhifuza. Ibyo bisaba gutangira gutegura abana bacu, tububakamo ubushobozi no kwigirira icyizere, indangagaciro ziboneye ndetse n'imitekerereze mizima izabafasha kumva ko Afurika ari iyabo kandi ko iterambere ryayo aribo rireba akaba ari nabo rigomba kugirira akamaro mbere na mbere kuko ijya kurisha ihera ku rugo.
Ni yo mpamvu uruhare rw'ababyeyi b'abanyafurika ari ingenzi cyane.
Muri iki gihe, aho urugamba rw'umuco rurwanirwa kuri za telefone na televiziyo, aho amashusho asakazwa ku mbuga nkoranyambaga agenera umwana wawe uko atekereza, ibyo yifuza, n'uko yibona, ibi kandi agahura nabyo akiri muto ataratangira gusobanukirwa agaciro ke, ataramenya kwitekerereza, ataramenya gutandukanya icyatsi n'ururo; wowe, nk'umubyeyi we, ni wowe ngabo ya nyuma isigaye yo kurinda imitekerereze ye, ni wowe ugomba kumwibutsa agaciro ke, kumwigisha indangagaciro akwiriye kugenderaho.
Uyu muryango ugamije kugufasha muri izo nshingano zikomeye kandi z'ingenzi.
Impamvu Msingi Parenting yashinzwe
"Msingi" ni ijambo ry'igiswahili risobanura umusingi cyangwa se "urufatiro". Iri jambo turibonamo ibisobanuro bibiri.
Mbere na mbere, risobanura ko uburyo tureramo abana bacu aribyo bibaha umusingi bubakiraho ejo hazaza habo. Ariyo mpamvu twiyemeje gufatanya, gutizanya imbaraga ndetse no kungurana ibitekerezo kugira ngo abana bacu tububakire umusingi uhamye bazashingiraho ubuzima buzima kandi bufite intego.
Byongeye kandi, Afurika ni umugabane ukungahaye mu buryo bwinshi: amateka, umuco, abantu buje ubumuntu, umutungo karemano, n'ibindi byinshi. Ariko iterambere ryawo riracyari mu ntambwe za mbere. Twemera tudashidikanya ko abana bacu nibahabwa uburere buboneye, bagashyigikirwa kuva bakiri bato, bizabaha gukurana imbaraga n'umurava, bakiteza imbere kandi bagafata iya mbere mu kuyobora iryo terambere rya Afurika.
Muri Msingi Parenting, Msingi Parentingtwemera ko buri mwana w'umunyafurika akwiriye gukura atewe ishema n'umuco we, ahabwa indangagaciro ziboneye, ndetse n'ubushobozi bwo kuba yakwiteza imbere aho yajya hose ku isi. Turi hano kugira ngo tugufashe wowe nk'umubyeyi, muri urwo rugendo rwo guha abana bawe ayo mahirwe.
Gushyigikira ababyeyi b'abanyafurika, tubaha ubumenyi, inyunganizi, ibikoresho, ndetse n'umuryango mugari bakeneye kugira ngo barere abana
Bashoboye
Bafite ubumenyi butari ubwo mu ishuri gusa, ahubwo bazi no kubana n'abandi, kugendana n'impinduka no gushishoza bizabafasha kugera ku ntego muri iyi si ihora ihindagurika.
Bifitiye icyizere
Bumva neza agaciro bafite, bakabasha guhangana n'ibibazo bahura nabyo nta gucika intege
Bagendera ku ndangagaciro z'umuco wabo
Bumva neza ko iby'ahandi bitarusha agaciro iby'iwabo, bityo indangagaciro zabo n'ubushishozi bw'abasekuruza babo bikababera itara ribamurikira mu rugendo rwabo rw'ubuzima aho baba bari hose.
Biteguye kwesa imihigo ku ruhando mpuzamahanga
Biteguye kugera ku ntego haba muri Afurika ndetse n'aho bajya hose ku isi, bagahora baharanira kudahigwa no kwihesha agaciro
Bazabaho ubuzima bufite intego
Bumva neza ko ari inshingano zabo kwiteza imbere ndetse no guteza imbere Afurika bakomokaho, ko ubuzima buzima ari ubuzima bugirira abandi akamaro.
Icyo dukomeza gukora, buri munsi.
Itara rimurikira urugendo turimo
Twimakaza umuco. Twizihiza umurage wacu nyafurika, indimi kavukire, amateka na gakondo nyafurika.
Uburere bwuzuye
Dushyigikira uburere butagarukira gusa ku bumenyi bwo mu ishuri ahubwo bunigisha abana kubana neza n'abandi, gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ndetse no kumenya gukoresha neza amafaranga
Gushyigikirana no gufatanya
Turi guhuriza hamwe umuryango mugari w'ababyeyi, abarezi n'inzobere kugira ngo dufatanye muri izi nshingano z'ingenzi za kibyeyi.
Guhanga udushya no kujyanisha ubumenyi gakondo n'ubuzima bw'iki gihe
Inkuru, ubujyanama, n'ibikoresho tubaha biba bijyanye n'igihe tugezemo kandi bishingiye ku muco nyafurika
Kubaka ibiramba
Intego yacu ni ukurera abana bumva, baha agaciro kandi bazagira uruhare mu iterambere rirambye rya Afurika