"Umwana ni uw'umuryango."

Umugani

Kurera umwana bisaba ubufatanye bw'umuryango mugari ababyeyi nabo bakeneye inkunga y'umuryango ubashyigikira.

Kurera abana biragoye, ariko ni umugisha kandi inshingano nziza. Niba urera abana b'abanyafurika kugira ngo babe inzobere, bemye mu murage wabo kandi bategura ejo habo heza - uyu muryango ni uwawe.

Ababyeyi b'abanyafurika hamwe n'abana, bafite isano n'umuco

Ni bande uru rubuga rugenewe?

Uru rubuga rugenewe ababyeyi bose n'abitegura kuba ababyeyi, b'abanyafurika.

Waba utuye kuri uyu mugabane cyangwa uba mu mahanga; Waba uri kurerera abana bawe i Lagos muri Nijeriya, i Windhoek muri Namibiya, Montreal muri Kanada, i Lyon mu Bufaransa, cyangwa i Musanze mu Rwanda, uru rubuga ni urwawe niba ushaka ko abana bawe baba abana:

  • Bashoboye
  • Bifitiye icyizere
  • Bagendera ku ndangagaciro z'umuco wabo
  • Biteguye kwesa imihigo ku ruhando mpuzamahanga
  • Kandi bazabaho ubuzima bufite intego

IKAZE MURI UYU MURYANGO MUGARI:UMURYANGO WUBAKIWE ABABYEYI, WUBATSWE N'ABABYEYI

Kurera abana ni urugendo dukora neza hamwe. Injira mu muryango mugari wihariye, aho ababyeyi basangira ubumenyi bufatika, inzobere zatumijwe zitwongerera ubushobozi, n'imiryango ihuza binyuze mu mikino, siporo no kuganira.

Inkuru ziheruka zo kuri Blog yacu:

Soma inkuru n'ibiterekezo byagufasha mu nshingano zawe za kibyeyi kuri blog yacu

Tangira

Injira mu muryango mugari

Tangira urugendo rwawe rwo kurera n’abandi babyeyi uyu munsi, gerageza amasomo yacu, wisange mu muryango mugari wari ukeneye.

Kode ya QR yo kwinjira mu muryango wa WhatsApp wa Msingi Parents

Sikana kugirango winjire mu muryango wacu wa WhatsApp, cyangwa ukande ku kode ufungure urubuga rw'ubutumire.

Ibitekerezo by'abanyafurika ku bijyanye no kurera

Abana ba Afurika bakwiye kugira inzozi zishingiye ku bwiza bw'aho bakomoka, aho kuba ku mashusho y'imahanga babona kuri interineti.
Dr. Arikana Chihombori-Quao

Dr. Arikana Chihombori-Quao

Umuganga, Umunyapolitike, akaba n'impirimbanyi y'iterambere rya Afurika

Afurika izarokorwa n'ababyeyi batemera ko imitekerereze y'abana babo iyoborwa n'abanyamahanga
Bankie Forster Bankie

Bankie Forster Bankie

Umunyanamibiya w'impirimbanyi y'iterambere rya Afurika

Icyitonderwa

Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.

Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.