Reading for child
Iterambere ry'umwana

Ese koko gusoma biracyari ngombwa ku bana?

Subira kuri blog
Yatangajwe08/06/2026
6 iminota yo gusoma

tags

#Gusomera abana

Amara ni umwana w’imyaka 7. Ashobora gufungura tablet, agashakisha cartoon akunda, maze akayireba, mu gihe nyina, Mutoni, atetse ifunguro rya nimugoroba. Nta na rimwe yari yibwiriza ngo afate igitabo agisome.

Mama we nta kibazo ibyo abibonamo. Aribwira ati “Hari ibyo ari kwigiramo, muri iki gihe ibintu byose bisigaye biri kuri YouTube.”

Ababyeyi benshi mu mijyi yo muri Afurika nabo ni uko babyumva. Ariko se koko ntacyo bitwaye? Muri iyi si y’ubu, aho umwana ashobora kureba videwo imwigisha imikorere y’umubiri w’umuntu, akareba videwo y’umwarimu uri gusobanura imibare, cyangwa se videwo irimo ibitente akunda bimubarira inkuru, biracyari ngombwa kwicarana igitabo mu ntoki akagisoma?

Igisubizo ni “Yego rwose.” Kugira umuco wo gusoma ni ikintu cy’ingenzi cyane. Tugiye gusobanura impamvu.

Ko umwana wanjye ibintu byose abyigira muri videwo, kuki gusoma ari ingenzi?

Hari ikintu abantu benshi batazi: burya gusoma no kureba videwo ni ibintu bitandukanye cyane ku bwonko, kabone n’ubwo ibyo umwe asoma byaba bihuye n’ibyo undi ari kureba.

Iyo umwana asoma, ubwonko bwe buba buri gukora akazi katoroshye: Buba buri gusesengura ibisobanuro by’inyuguti, bukarema amashusho mu bitekerezo, bukabika amakuru, kandi bugahuza ibitekerezo bishya n’ibyo umwana asanzwe azi. Ibyo byose bukabikorera icyarimwe. Ubushakashatsi bwo muri Kaminuza ya California bwagaragaje ko gusoma bikangura ibice byinshi by’ubwonko kurusha kureba videwo, cyane cyane ibice by’ubwonko bisesengura ururimi, ibirema ibitekerezo (imagination), ndetse n’ibifasha mu gushungura ibyo umuntu abonye cyangwa yumvise (critical thinking).

Videwo yo rero, akazi kenshi muri ako igakorera umwana. Ibi si ukuvuga ko videwo ntacyo zimaze, zirafasha rwose mu kwiga ibintu bimwe na bimwe. Icyo tuvuga ni uko hari ibyo zidatoza ubwonko kandi by’ingenzi.
Twabigereranya n’ibi: kureba videwo y’umuntu ukora imyitozo ngororamubiri bizakwigisha uko iyo myitozo ikorwa. Ariko kuyikora wowe ubwawe nibyo bituma ugira ubuzima buzira umuze. Gusoma rero ni nko gukora imyitozo ngororamubiri aho kureba amashusho y’abayikora.

Ese koko gusoma bituma umwana aba umuhanga, cyangwa ababivuga baba babeshya?

Ntabwo ababivuga babeshya. Ibi rwose byagaragajwe n’ubushakashatsi. Hari ubushakashatsi ku mikurire y’abana bwakurikiranye abana mu gihe kirekire maze bugaragaza ko abana bakundaga gusoma kuva bakiri bato babonaga amanota menshi mu nyunguramagambo (vocabulary), kwibuka uko amagambo yandikwa (spelling) ndetse no mu mibare. Byaje kugaragara ko gusoma bikangura ibice by’ubwonko bifasha mu kwibuka uko ibintu bikurikirana, ibi bibaka ari ryo shingiro ryo kumenya kubara.

Ariko abakunda gusoma ikintu bunguka kurusha ibindi ni inyunguramagambo. Abana bakunda gusoma biga amagambo menshi kurusha abadakunda gusoma. Abana bakunda gusoma baba bafite inyunguramagambo ibafasha gutekereza byagutse, no gusobanura neza ibyo batekereza.

Ni ukuvuga ko mu buryo bufatika, gusoma bifasha umwana ikintu porogaramu z’ubwenge buhangano (AI) zikora cyangwa zigakosora inyandiko zitamufasha: byubaka muri we ubushobozi bwagutse bwo gutekereza. Izo porogaramu ntabwo zakwitekerereza igitekerezo gishya kijyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Umwana ukunda gusoma, ajya kwandika ku rupapuro cyangwa muri Chat GPT, azi icyo agiye kuvuga. Muri iyi si aho abantu bose bashobora gukoresha AI, itandukaniro ntabwo ari ukumenya kwandika neza, ni ukugira ibitekerezo bifatika.

Umwana wanjye ntakunda gusoma, ese ni ukubera kureba videwo cyane?

Birashoboka. Amashusho ya videwo n’ibikoresho tuyareberamo bikoze ku buryo bihaza ibyifuzo by’ubwonko ako kanya. Uko unyereza urutoki ujya ku yindi videwo, uko ubona imenyesha muri telefone, bizamura umusemburo wa dopamine mu bwonko utuma umuntu yumva aguwe neza. Naho gusoma byo, bigenda buhoro. Bisaba kwihangana, kwibanda ku kintu kimwe umwanya munini, no kwihanganira kudahita umenya ikirakurikira. Ku bwonko bwamenyereye guhora bubona amashusho, gusoma urupapuro rumwe bigaragara nk’ibigoye, atari uko umwana ari umuswa, ahubwo kubera ko ubushobozi bwe bwo kwibanda ku kintu kimwe bwagabanutse.

Ibi si amakabyankuru. Hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko abana bareba videwo cyane bafite imyaka ibiri, babona amanota macye mu masuzuma y’imikurire y’ubwonko bwabo, harimo uko bagenda bamenya kuvuga neza ku myaka itatu n’itanu.

Icyakora, icyiza ni uko ubwonko bw’umwana buba bugikura. Umwana wumva gusoma bimugora uyu munsi, ashobora kuba abikunda cyane mu mezi atandatu ari imbere, afashijwe mu buryo bukwiye. Kuba bimugora ubu ntibisobanura ko atazabishobora. Ariko nyine ugomba kumwubakamo uwo muco.

Ni gute nashishikariza umwana wanjye gusoma kandi videwo ziri ahantu hose?

Iki ni cyo kibazo cy’ingenzi tugomba kwibaza. Igisubizo si ukubimuhatira cyangwa kumubuza telefone na televiziyo. Icyo ukwiye gukora ni ukumwumvisha ko gusoma ari amahitamo meza, kandi ugakora ku buryo bimworohera kubihitamo.
Dore bimwe mu bishobora gufasha:
  • Tangirira ku byo umwana akunda, aho kuba ibyo ushaka ko akunda. Umwana ukunda umupira, usoma amateka y’abakinnyi akunda, aba ari gusoma. Icy’ingenzi ni uko ari gutora uwo muco wo gusoma.
  • Nawe soma, wibimubwiriza gusa. Iyo umwana wawe akubonye uri gusoma, ahita yumva ko ari ibintu abantu bakuru bishimira gukora aho kuba igihano gihabwa abana.
  • Shyiraho itegeko ryo kutareba muri telefone cyangwa televiziyo iminota 30 mbere yo kuryama. Muri iyo minota ibitabo byo biremewe. Ibi bituma ubwonko buruhuka neza maze umuntu agasinzira neza cyane, kandi bikimakaza uwo muco.
  • Amajwi y’ibitabo bisomwa (audiobooks) nabyo bishobora gufasha. Ku muntu utamenyereye gusoma, kumva igitabo gisomwa bishobora gutuma akunda inkuru bikazatuma nyuma akunda no gusoma.
  • Jyana nawe mu isomero, cyangwa aho bacuruza ibitabo. Mu mijyi myinshi ya Afurika, amasomero rusange n’ay’amashuri arahari ariko ntakoreshwa bihagije. Reka umwana ahitemo ibyo ashaka gusoma. Ni ngombwa ko yumva ko abifitemo ijambo.

Haba se hari igihe cyiza cyo gutangira gutoza umwana gusoma?

Umwana arinda aba ingimbi cyangwa umwangavu, ibice by’ubwonko bifasha mu gusoma bigikura. Umwana watoye umuco wo gusoma afite imyaka 12 ashobora kuwukomeza nk’uwawutoye afite imyaka 5. Ariko gutangira kare ni byo byiza: uko umwana atora uwo muco hakiri kare niko abyungukiramo igihe kirekire, mbere y’uko ibirangaza byo mu bugimbi, n’imbuga nkoranyambaga bitangira kumutwara uruhu n’uruhande.

Ibyiza ni ugutangira umwana afite hagati y’imyaka ine n’umunani, igihe aba ari kwiga gukoresha ururimi cyane. Muri iki kigero, umwana akunda gusoma bitagoranye. Iyo utangiye kumusomera inkuru muri iki gihe biramufasha cyane n’ubwo we yaba ataramenya kwisomera ubwe. Bimwigisha gusobanukirwa inkuru, kandi bigatuma ahuza ibitabo n’amarangamutima meza yo kwitabwaho n’umubyeyi.

Ariko niba umwana wawe afite imyaka 10, 12, cyangwa 15 kandi akaba adakunda gusoma, nta rirarenga. Icyakora muri iki kigero kubimukundisha bisaba kumwemerera gusoma ibyo akunda, kandi ntubimuhatire.

Nonese ubwo umwana wanjye mwambure tablet namuhaye?

Ibyo ntabwo ari ngombwa. Ariko ugomba gukora ku buryo iyo tablet iba atari cyo kintu cyonyine ahoramo.
Nk’uko Mutoni abivuga, nibyo koko umwana yakwigira byinshi kuri YouTube cyangwa kuri filime zigisha (Documentaries). Ntabwo ari uguhitamo hagati y’ibitabo na videwo, ahubwo icy’ingenzi ni ugukora ku buryo umwana yiga kwicara hamwe akamara umwanya yibanze ku kintu kimwe, kitari guhita gihaza ibyifuzo by’ubwonko bwe ako kanya, agatekereza amashusho mu bwonko bwe y’ibiri kuba asoma mu gitabo bikamwigisha kwitekerereza. Ibyo ntabwo yabyigira mu kureba videwo.

Ikindi kandi muri iki gihe aho ishuri rikiri inzira iganisha mu iterambere, kandi abakoresha bakaba bakeneye umuntu ushobora gutekereza mu buryo busobanutse kandi agasobanura neza ibyo atekereza, umwana ukunda gusoma aba arusha bagenzi be batabikunda amahirwe menshi.

Ibitekerezo

Tungohereza ibitekerezo...

Icyitonderwa

Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.

Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.

Ese koko gusoma biracyari ngombwa ku bana? | Msingi Parenting