Mother and daughter reading a book
Uburere bw'abana

Ni uruhe rurimi umwana yakwiga mbere y’izindi?

Subira kuri blog
Yatangajwe12/10/2026
7 iminota yo gusoma

tags

#Uburezi mu ndimi nyinshi

Claudine yari afite ibintu bitatu ku meza: igitabo cy’Icyongereza cy’abana biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, agatabo kamamaza amasomo y’Igifaransa yo ku wa Gatandatu, na telefoni ye. Yari ari kumwe na Ineza, umukobwa we w’imyaka itandatu, wasomaga mu ijwi riranguruye, agenda akurikira buri jambo akoresheje urutoki.

“The cat sat on the mat.” (Injangwe yicaye kuri tapi.)
Yasomaga neza, buri jambo arivuga uko bikwiye.
“Ni byiza cyane! None se mat bisobanura iki?”
Ineza yubuye amaso, ariko ntiyagira icyo asubiza. Nta cyo yari azi.

Ako kanya telefoni irasona. Nyirakuru wa Ineza utuye I Nyanza, yari ahamagaye. Ineza yashakaga kumubwira ibyo bize mu isomo ry’ibyerekeye ubumenyi bw’ibidukikije: uko igishyimbo gikurura amazi, hanyuma kikamera umuzi muto ukinjira mu butaka. Yatangiye abisobanura mu Kinyarwanda, ariko ageze ku ijambo umuzi, araribura. Yari yararyize ku ishuri mu Cyongereza. Ati: “Ni... root.”

Nyirakuru araseka yishimye, aramusubiza ati: “Ongera umbwire, mwana wanjye, ntabwo mbyumvise neza.”
Ineza asunika telefoni ayegereza nyina. “Mama, bimubwire, njyewe sinzi uko nabivuga.”

Claudine yahise asobanura ibyo umukobwa we yavugaga mu Kinyarwanda. Ariko ageze aho, abyibazaho: “Ndi gusemurira mama mu Kinyarwanda ibyo ibyo umwana wanjye yavuze”.

Icyo cyumweru cyose yari yakimaze yibaza ikibazo kimwe: Ese nakwibanda ku Cyongereza cyangwa ku Gifaransa? Ni uruhe rurimi umwana wanjye akwiriye kwiga mbere y’urundi? Ni uruhe nakwibandaho cyane? Ariko icyo gihe ni bwo yabonye ko hari urundi rurimi atigeze ashyira muri ibyo bibazo. Ururimi rwagombye kuba urwa mbere ku mukobwa we, ururimi rwe kavukire. Ikinyarwanda!

Ikibazo cyihishe inyuma y’ikindi

Niba uri umubyeyi i Kigali, i Huye cyangwa i Musanze, birashoboka ko wibaza ibibazo nk’ibya Claudine. Umwana aziga mu rihe shuri? Ese kumwigisha Igifaransa akiri muto si ukumwihutisha? Ese kumwigisha Icyongereza nyuma si ukumutinza? Ese Ikinyarwanda ntikizamubera inzitizi mu kwiga izindi ndimi?

Ibyo ni ibibazo umubyeyi yibaza kubera igishyika cyo guhangayikira ejo hazaza h’umwana we. Ni ibibazo yibaza kuko azi ko ururimi rushobora gufungurira umwana amahirwe menshi: kubona buruse, kubona akazi keza, no kugira ijambo ahafatirwa ibyemezo. Ariko muri uko kwibaza ibyo byose, ururimi rwa mbere rw’umwana rufatwa nk’aho ari ikintu kitari ngombwa cyane, kititabwaho.

Kuki ururimi rugifatwa nk’igipimo cy’ubwenge?

Mu bihugu byinshi bya Afurika, amashuri yagize uruhare rukomeye mu gutuma abantu bafata kumenya ururimi rw’Abanyaburayi nk’ikimenyetso cy’ubwenge. Mu gihe cy’ubukoloni, abanyeshuri bavugaga neza ururimi rw’abategetsi barashimwaga, mu gihe abakoreshaga indimi zabo kavukire akenshi bahanwaga.

Ubukoloni burangiye, amabendera arahinduka, ariko uburyo bwo kwigisha bwo ntibwahinduka cyane. No muri iki gihe, mu bihugu byinshi bya Afurika, amasomo yigishwa mu ndimi z’Abanyaburayi. Kandi hari impamvu ibitera: ni zo ndimi zikoreshwa mu nzego z'ubuyobozi no mu mirimo myinshi isaba ubumenyi bwihariye.

Benshi muri twe twakuze twumva, tutabanje no kubyiyemeza, ko kuvuga Icyongereza neza ari ikimenyetso cy'ubwenge, naho kukivuga ushakisha amagambo, bigoranye bikaba ikimenyetso cy’uko utari umuhanga.
Tekereza umwana ushobora gusobanura mu Kinyarwanda neza uko igishyimbo kimera, ariko akagorwa no kubisobanura mu Cyongereza. Aho kureba niba yumvise neza uko igishyimbo gikura, abonwa nk’udashobora kuvuga neza mu Cyongereza.

Bityo, igipimo dukoresha ntikiba kigipima ubwenge bw’umwana, ahubwo kiba gipima ururimi azi kuvuga. Iki si ikibazo cyihariye ku Rwanda cyangwa kuri Afurika gusa. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko 40% by’abantu ku isi badafite amahirwe yo kwiga mu rurimi bavuga cyangwa bumva neza.

Uko ururimi rwigishwamo mu Rwanda rwagiye ruhindagurika

Mu Rwanda, ururimi rwigishwamo amasomo rwagiye ruhinduka kenshi.
Mu 1996, hashyizweho politiki yo kwigisha mu ndimi eshatu . Mu 2008, Icyongereza gisimbura Igifaransa kiba ururimi nyamukuru rwigishwamo amasomo. Mu 2011 no mu 2015, Ikinyarwanda cyongeye guhabwa umwanya mu myaka itatu ya mbere y’amashuri abanza. Mu 2019, hatangajwe ko guhera mu mwaka wa 2020–2021, Icyongereza kizajya gikoreshwa mu kwigisha amasomo yose mu mashuri abanza, mu gihe Ikinyarwanda n’Igifaransa bizajya byigishwa nk’amasomo yihariye. Amashuri yigenga yo yemerewe gukomeza gukoresha ururimi yari asanzwe yigishamo. Uko iyi politiki ishyirwa mu bikorwa bishobora gutandukana bitewe n’ishuri, kandi hari ibishobora kuba byarahindutse kuva icyo gihe. Ni yo mpamvu ari byiza kubaza ishuri umwana wawe yigamo kugira ngo umenye indimi rikoresha mu kwigisha muri iki gihe.

Muri urwo rwego, ababyeyi bakunze kwibanda ku ndimi ebyiri zifite agaciro gakomeye mu mashuri no ku isoko ry’umurimo, bagafata nk’aho urwa gatatu ruzizana ubwarwo. Icyongereza ni ururimi rukoreshwa mu mashuri, mu kazi no kuri interineti. Igifaransa gifungurira umwana amahirwe yo kwiga muri za kaminuza zo mu bihugu bikoresha Igifaransa no kubona buruse. Hari kandi abantu benshi bemera ko kwiga Icyongereza nyuma yo kumenya Igifaransa byoroha kurusha kwiga Igifaransa nyuma yo kumenya Icyongereza. Ariko se, muri ibyo byose, Ikinyarwanda cyo tugishyira he?

Icyo UNESCO ibivugaho

UNESCO, Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco, ushyigikira ko abana bato batangira kwiga mu rurimi kavukire cyangwa ururimi basanzwe bumva neza. Ubushakashatsi bwakozwe ku busabe bwa UNESCO bugaragaza ibintu by’ingenzi:
  • Abana biga neza iyo batangiye kwiga mu rurimi bumva. Ubushakashatsi bugaragaza akamaro ko gukomeza kwigisha umwana mu rurimi rwe kavukire nibura mu myaka itandatu ya mbere y’amashuri abanza.
  • Kumenya neza ururimi rwa mbere bifasha kwiga urwa kabiri. Iyo umwana akomeje guteza imbere ururimi rwe rwa mbere, hanyuma akagenda yiga urwa kabiri no kurukoresha mu masomo buhoro buhoro, bimufasha kurumenya neza mu gihe gito.
  • Kumwihutisha bishobora kugira ingaruka mbi. Umwana ashobora kurangiza atazi neza ururimi na rumwe muri izo ndimi zombi, ndetse ururimi yari asanzwe azi rukaba rwatangiye kumugora.
Dore aho igitereye urujijo: dushobora gushyira Icyongereza cyangwa Igifaransa imbere kugira ngo umwana akimenye neza, nyamara ubushakashatsi bukerekana ko inzira yo kumenya neza ururimi rwa kabiri ishobora kunyura mu kumenya neza urwa mbere. Umwana usanzwe azi uko inkuru iba imeze, ushobora gusobanura igitekerezo cye no kubaza ati “Kubera iki?”, aba afite ubumenyi azakomeza gukoresha no mu gihe arimo kwiga urundi rurimi.

Icyakora, hari ibyo tugomba kuzirikana. Ubushakashatsi bwinshi buba bushingiye ku mashuri afite abarimu bahuguwe, ibitabo n’uburyo bwateguwe bwo gufasha abana kuva ku rurimi rumwe bajya ku rundi. Ibyo ntibihita bisobanura neza ibiba mu mashuri yose. Kandi bugaragaza ibigaragara ku bana benshi, si ubuhanuzi bw’uko bizagendekera umwana wawe byanze bikunze.

Ururimi dufata nk’aho rwizana

Hafi ya buri Munyarwanda azi Ikinyarwanda. Ni yo mpamvu dushobora kumva ko nta mpamvu yo kukibandaho: umwana arakivuga mu rugo, ku isoko, aganira na nyirakuru kuri telefoni. Bityo tukumva ko azacyiga neza uko agenda akura. Ariko kuvuga ururimi si kimwe no kurumenyamo ubumenyi no kurukoresha mu gutekereza. Umwana ashobora kuvuga Ikinyarwanda neza mu biganiro bya buri munsi, ariko akabura amagambo yo gusobanura uko imbuto ihinduka igihingwa, cyangwa uko yajya impaka n’umuntu mukuru atamubwiye nabi. Ayo magambo n’ubwo bumenyi ntibyizana ubwabyo. Umwana abitozwa binyuze mu nkuru, mu migani, mu ndirimbo, mu bitabo no mu bisubizo ahabwa igihe abajije ibibazo nka “Kubera iki?” bari ku meza basangira.

Hagati aho, amasomo yo ku ishuri, umukoro wo mu rugo n’amasomo y’inyongera bigenda birushaho gushingira ku Cyongereza cyangwa ku Gifaransa. Ariko se, ubushobozi bw’umwana mu Kinyarwanda bwo burimo gutera imbere ku rugero nk’urwo? Ineza yashoboye kubwira nyirakuru ibyerekeye igishyimbo. Ariko ntiyashoboye kumubwira uko umuzi wacyo witwa.

Wenda hari ikindi kibazo dukwiye kwibaza, tukacyongeraho kuri cya kindi cyo kumenya ururimi umwana akwiriye kubanza kwiga: Ese umwana wanjye ashobora gukora iki muri buri rurimi azi? Ese ashobora kuvuga inkuru ndende? Ashobora kubaza ikibazo gikomeye? Ashobora kuganiriza nyirakuru akamusetsa? Ashobora gusobanura ibyo amaze gusoma no kwerekana ko yabimenye?
Ibyo bibazo bishobora kutwereka byinshi kurusha kumenya gusa ururimi umwana avuga neza kurusha izindi.

Ibibazo dukwiye kwibaza

  • Iyo umwana wanjye avuga Ikinyarwanda, ashobora kubara inkuru ndende cyangwa gusobanura uko umukino ukinwa?
  • Ashobora kuganira na sekuru cyangwa nyirakuru ku bintu bimureba kandi bimufitiye akamaro?
  • Ni hehe, nakuye igitekerezo cy’uko kuvuga Icyongereza neza ari ikimenyetso cy’ubwenge?
  • Ese umwana wanjye arimo kwiga amasomo mu Cyongereza, cyangwa arimo kwiga Icyongereza gusa? Iyo asomye inyandiko, yumva ibyo isobanura?
  • Nindamuka nongeyemo Igifaransa, bizatwara iki mu gihe n’imbaraga umwana asanzwe akoresha mu zindi ndimi? Ese ni we ubwe ushishikajwe no kukiga, cyangwa ni twe ababyeyi duhangayikishijwe n’igihe azakimenyera?
  • Ishuri umwana wanjye yigamo rikoresha izihe ndimi mu kwigisha, kandi ni ryari mperuka kubaza uko zibikora?
Claudine aracyafite ka gatabo kamamaza amasomo y’Igifaransa. Ntiyari yemeza ko umukobwa we ayatangira, ariko ntiyari yanakajugunya.

Ku Cyumweru, yongeye kubaza Ineza ibyerekeye igishyimbo, ariko noneho amubaza mu Kinyarwanda gusa. Ineza aratekereza ashakisha uko yabivuga. Hashize akanya, mu maso he harahinduka, asa n’uwibutse. Ahita yiyamira ati: “Umuzi!”

Icyongereza Ineza azakimenya. Ndetse n’Igifaransa na cyo ashobora kuzacyiga. Buri rurimi azamenya ruzamufasha gukura no kugera kure, ruzaba rumeze nk’ishami ry’igiti. Ariko se, ururimi ruzamubera umuzi ni uruhe?

Ibitekerezo

Tungohereza ibitekerezo...

Icyitonderwa

Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.

Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.