Ni gute nakwigisha umwana wanjye ibijyanye n’amafaranga?
Ubumenyi mu by’imari

Ni gute nakwigisha umwana wanjye ibijyanye n’amafaranga?

Subira kuri blog
Yatangajwe25/06/2026
6 iminota yo gusoma

tags

#Imicungire y'amafaranga

"Ese mama, turi abakire?" Iki kibazo Emma, umukobwa w’imyaka umunani yakibajije nyina amutunguye yicaye mu ntebe mu ruganiriro. Cécile cyaramutunguye, abitekerezaho akanya gato maze aramwenyura, aramusubiza ati "Yego mwana wanjye, turi abakire." Emma akambya agahanga. "Nonese niba turi abakire kuki tudafite televiziyo nini nko kwa ba Chris, abaturanyi bacu?"

Cécile aramwegera maze amusobanurira atuje. Amubwira ko ubukire bisobanura kubona iby’ingenzi byose umuntu akeneye, ibyo kurya, aho aba, kubasha kwishyura ishuri, no kwivuza igihe arwaye. Amubwira ko televiziyo nini atari ingenzi.

Emma arikiriza maze yigira hanze gukina. N’ubwo yagiye anyuzwe n’icyo gisubizo, Cécile we ntiyari anyuzwe.
Umukobwa we akimara gusohoka, yahise yicara akanya aratekereza. Yari abizi neza ko yamuhaye igisubizo cyiza, igisubizo cy’ukuri. Ariko yumvaga hari ibindi byinshi yagombye kumwigisha, nyamara yumvaga atazi aho yahera. Ntabwo yari yarigeze yicarana n’abana be ngo baganire ku bijyanye n’amafaranga. Hari igihe yumvaga abishaka ndetse akumva bene ibyo biganiro hari icyo byabigisha ariko ntabwo yigeze abiha umwanya. Kubera ko we akiri muto, atigeze aganirizwa ku bijyanye n’amafaranga. Yajyaga yumva ababyeyi be bari kubiganiraho bakinze urugi cyangwa se bari ku meza nyuma yo kohereza abana kuryama. Ntabwo yigeze ahabwa umwanya muri ibyo biganiro ‘by’abantu bakuru’. Bityo rero nawe uwo muco yisanze yarawuzanye no mu rugo rwe.

Kuki ababyeyi benshi muri Afurika badakunda kuganiriza abana babo ku bijyanye n’amafaranga?

Abenshi muri twe twakuriye mu miryango aho ibijyanye n’amafaranga byafatwaga nk’ibiganiro by’abantu bakuru. Kuganira ku mafaranga abana bumva byafatwaga nk’ibidakwiye. Byasaga nk’aho hariho itegeko ritanditse rivuga ngo: mugomba kurinda abana imihangayiko ijyanye n’amafaranga.

Kubifata gutya byabaga bishingiye ku rukundo ariko hari icyo byangiza.

Iyo abana bakuze ntacyo bazi ku mafaranga, batazi ibijyanye n’amafaranga yinjira n’asohoka, kuzigama, n’imyenda; binjira mu buzima bw’abantu bakuru nta bumenyi bwo gukoresha amafaranga bafite. Ibi si ukubera ko baba ari indangare, ni uko ntawe uba yarabibigishije. Kandi mu buzima bwo mijyi myinshi muri Afurika, aho ibiciro bizamuka buri munsi kandi imishahara yo itazamuka vuba, kutagira ubwo bumenyi bibashyira mu kaga.

Ese koko ubumenyi bwo gukoresha amafaranga (financial literacy) bwahindura ejo hazaza h’umwana?

Yego, ubushakashatsi burabigaragaza. Allianz, kimwe mu bigo bya mbere ku isi bikora ubushakatsi ku bijyanye n’imari, kivuga ko ubumenyi bwo gukoresha amafaranga ari "imbarutso yo kuzamuka mu cyiciro cy’ubukungu." Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite ubumenyi bwo gukoresha amafaranga baba bafite amahirwe menshi yo kubona inguzanyo, gutangiza ubucuruzi, gushora imari mu bushishozi, no kubaka ubukungu burambye. Naho abadafite ubwo bumenyi bakaba akenshi bakunze kwigwizaho imyenda, gushukwa n’ababatwara amafaranga, maze bagahora mu bibazo by’amafaranga.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri American Economic Review bwagaragaje ko ubumenyi bwo gukoresha amafaranga buhura neza n’ubushobozi bw’imiryango bwo kongera ubukungu. Ibi bivuze ko uko umuntu afite ubumenyi bwo gukoresha amafaranga, ariko arushaho gukira uko iminsi ihita hatitawe ku cyiciro cy’ubukungu ahereyeho.

Ku miryango myinshi ituye mu mijyi muri Afurika, aho indwara y’umwe mu bagize umuryango cyangwa gusezererwa ku kazi bishobora gukenesha umuryango wose, iri tandukaniro ntabwo ari rito. Ikigaragara ni uko ubumenyi bwo gukoresha amafaranga ari kimwe mu bintu bifasha umuntu kuzamuka mu cyiciro cy’ubukungu, kandi igihe cyiza cyo kwiga ubwo bumenyi ni mu bwana.

Ababyeyi banjye ntabwo banyigishije ibijyanye n’amafaranga. Ese njyewe nahera he?

Iki kibazo ababyeyi benshi baracyibaza kandi ni ikibazo cyiza.
Mbere yo kugira icyo wigisha umwana wawe ku bijyanye n’amafaranga, ukwiriye kubanza gutyaza ubumenyi bwawe mu gukoresha amafaranga kandi ukabushyira mu bikorwa. Dore aho wahera:
  • Tangirira ku gukora ingengo y’imari (budget) kandi uyikurikize. Andika amafaranga yose winjiza, n’amafaranga yose asohoka. Ushobora no gukoresha ikayi isanzwe. Wikwibagirwa ibintu bito nk’amainite, amafaranga y’ingendo, amafaranga basaba ku ishuri ry’umwana utayateganyije, n’ibindi. Gukora ingengo y’imari bituma ugira ishusho nyayo y’amafaranga yawe n’aho ajya. Ihe icyumweru kimwe maze urebe uko byagenze muri icyo cyumweru. Ni iki watakajeho amafaranga arenze ayo wari wateganyije? Kosora maze ukomeze. Niba wubatse, kumvikana n’uwo mwashakanye kuri iyi ngingo kandi mugafashanya kubahiriza ingengo y’imari yanyu ni ingenzi cyane. 
  • Zigama mbere y’uko utangira kuyakoresha. Ohereza amafaranga yo kuzigama ukibona umushahara wawe, mbere y’uko ugira ikindi uyakoresha. N’iyo byaba 5,000 RWF gusa mu kwezi, icy’ingenzi ni uko utora uwo muco.
  • Suzuma amafaranga asohoka ndetse n’ayo winjiza. Haba hari ifatabuguzi wibagiwe ukaba ukiryishyura kandi utarikoresha? Pack ugura baba bayitwara utarayikoresha? Ese ushobora guhahira rimwe ibintu runaka nko mu isoko rya Nyabugogo aho kugura bicye bicye kuri menshi muri karitsiye? Iyo ugiye uzigama macye macye, abyara menshi. Icyakora gukora ingengo y’imari ntibikemura ikibazo cyo kwinjiza. Niba amafaranga uhembwa ari macye cyane ugereranyije n’ibyo ukeneye, tangira gutekereza ahandi wakura amafaranga: ikintu uzi gukora ushobora guhemberwa nk’ibiraka, ibintu byoroheje wagurisha, serivisi watanga abaturanyi bawe bakenera, mbese muri macye ikibazo wakemura ukabyishyurirwa.
  • Tangira gushora imari. Ushobora gutangirira kuri macye: Servisi za Mobile Money nka MoKash, Ibimina, amahuriro y’ishoramari (nka Aguka ya BK Capital cyangwa RNIT iterambere fund), n’ibindi. Ubu buryo buboneka henshi kandi ni ingirakamaro. Kubona amafarana yawe abyara inyungu bihindura imitekerereze yawe ijyanye n’amafaranga.

Nonese ni gute nakwigisha umwana wanjye ibijyanye n’amafaranga?

Iyo umaze guha umurongo imicungire y’amafaranga yawe, uba ufite byinshi wakwigisha umwana wawe kuri iyo ngingo.
  • Wimuhisha ibijyanye n’amafaranga. Si ngombwa ko uganiriza umwana wawe ibyemezo byose ufata bijyanye n’amafaranga ariko ushobora kumusobanurira bimwe muri byo. "Kiriya ntabwo tukigura uyu munsi kuko kitari mu ngengo y’imari yacu." Haba hari ikintu ashaka ariko ntukigure ukamubwira uti: “Nanjye ndagishaka ariko hari ikintu cy’ingenzi kurushaho turi kuzigamira.” Uko umwana agenda yumva ayo magambo, bituma atangira kubaka imitekerereze ijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga.
  • Mwigishe itandukaniro riri hagati y’ibyo umuntu ashaka n’ibyo akeneye. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane. Ntabwo icyo umuntu yifuza cyose kiba cyihutirwa. Fasha umwana wawe kumenya itandukaniro hakiri kare, akiri muto.
  • Muhe amafaranga macye acunga. Amafaranga 500 agomba gucunga buri cyumweru yamwigisha byinshi kurusha isomo ahawe mu magambo. Mureke akore amahitamo y’uko ayakoresha. Mureke amushirane. Mureke ayazigamire ikintu ashaka. Ingaruka z’amahitamo nizo zigisha cyane kuruta ibindi.
  • Mwereke ko wizigamira. Niba uzigama cash mu ibahasha cyangwa kuri mobile money bimwereke. Mwereke uko amafaranga yiyongera. Umwana ubona uko iwabo bazigama niwe byorohera kuzigama akuze.
  • Mwigishe gukorera amafaranga hakiri kare. Usibye imirimo yo mu rugo isanzwe, mugenere agashimwe ku mirimo yihariye adasanzwe akora; nko koza imodoka, gutunganya icyumba, gufasha kwitegura ikirori mu rugo. Bimwereka ko amafaranga ari ikintu ukorera atari ikintu cyizana.

Dore ikintu kizagena uko umwana wawe akoresha amafaranga nakura 

Ntabwo ari ishuri yigaho, ntabwo ari ubwenge afite. Ni akamenyero (habits) abona iwabo n’ibyo yitoza kenshi mbere y’uko yuzuza imyaka 12.

Ntushobora guha umwana icyo udafite, ariko ushobora kukiyubakamo, uko wibwiza ukuri n’umwana ukamubwiza ukuri, uko wubahiriza ingengo y’imari yawe, uko uzigama buri kwezi. Iyo akubonye ukora ibyo, uba umuhaye umurage utazarangirira mu bwana gusa.

Emma nakura ashobora kutazibuka uriya mugoroba, cyangwa ngo yibuke kiriya kibazo yabajije kijyanye na televiziyo. Ariko Cécile natangira ubu, Emma azakurira ahantu amafaranga aganirwaho, agateganyirizwa, kandi agacungwa neza aho kuganirwaho mu bwiru abana baryamye. Uwo ni wo umurage wa mbere ukwiriye gusigira abana bawe.

Ibitekerezo

Tungohereza ibitekerezo...

Icyitonderwa

Uru rubuga rwashinzwe n'ababyeyi nkamwe. Inkuru zitangazwa kuri uru rubuga ziba zishingiye ku bushakashatsi bwakozwe n'umwanditsi ndetse n'ibyo abona, n'ibitekerezo bye bwite. Zigamije gutangiza ikiganiro no kungurana ibitekerezo mu babyeyi n'abarezi, ntabwo ari inama z'inzobere mu buvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko. Iyo ubushakashatsi runaka buvuzwe mu nkuru, buvugwa hagamijwe gushyigikira ingingo umwanditsi ari kuvugaho, ntabwo biba bisobanuye ko twagenzuye ubushakashatsi bwose bwakozwe kuri iyo ngingo. Turashishikariza abasomyi bacu kugisha inama inzobere mu gihe baba bakeneye inama zihariye zijyanye n'ubuvuzi, imitekerereze ya muntu ndetse n'amategeko.

Zimwe mu ngingo tuvugaho mu nkuru zacu zishobora gukurura amarangamutima; abasomyi barakangurirwa ubushishozi.