“None se ibyo urimo bimaze iki? Ntiwibuka ibyabaye kuri mubyara wanjye? Yamaze imyaka icumi ategura uko azubaka inzu, maze nyina ararwara, amafaranga yose yari afite ashirira mu bitaro. Ntawe umenya icyo iminsi ihatse!”
Solange aramusubiza ati: “Igihe se tutari twarakoze gahunda? Amafaranga y’ibitaro byayabujije kuza, ariko icyo gihe nta cyo twari dufite twagabanyaho amafaranga cyangwa cyatugoboka.”
Patrick ntiyagira icyo asubiza. Ikaramu iguma ku rupapuro, ntacyo yandika.
Ibyo bombi bavugaga byari birimo ukuri. Aho ni ho ikibazo kiri.
Icyo Patrick atekereza: kubaho no kujyana n’uko ibintu bihinduka
Patrick si umunebwe. Ahubwo areba ibintu uko biri. Indwara, ibyago, kubura akazi cyangwa kurumba kw’imyaka, n’ibindi ibintu byinshi bihindura ubuzima bw’umuryango biza tutabiteguye. Gahunda y’imyaka itanu ishobora kumera nk’inkuru twibwira kugira ngo twumve ko aritwe tugena uko ubuzima bugenda.
Gutegura gahunda na byo bigira ingaruka. Bishobora gutuma wumva ko ibyo ukora uyu munsi ari ugutegereza gusa. Buri gihe uko haje impinduka zigusaba kugira icyo uhindura ukumva watsinzwe, kandi buri hagize icyo mutemeranya umwe akavuga ngo “ariko twari twabyumvikanyeho.” Hari abategereza ubuzima bashyize muri gahunda, bakibagirwa kubaho mu buzima bafite uyu munsi.
Abantu bakuru benshi mu Rwanda banyuze mu bihe bikomeye byahungabanyije ubuzima ku buryo nta gahunda yari kubasha gukorwa ngo igerweho. Kuri bo, “kwakira uko umunsi uramutse” si ukwirara; ni isomo bakuye mu buzima bugoye banyuzemo.
Icyo Solange atekereza: n’ubwo bimeze bityo, gukora gahunda ni ngombwa
Solange asanga kuba tutazi ibizaba ari yo mpamvu tugomba gukora gahunda. Nta muntu ugura ubwishingizi kuko azi neza ko azarwara. Abugura kuko atazi ibizaba.
U Rwanda na rwo rwashyizeho gahunda y’igihugu ishingiye kuri icyo gitekerezo.
Bivugwa ko abarenga 90% by’Abanyarwanda bafite ubwishingizi bw’ubuzima bushingiye ku bwisungane mu kwivuza. Guteganyiriza ibyo utazi rero biri mu nkingi z’ingenzi mu mikorere y’igihugu.
Gahunda inafasha gusubiza ikibazo kidakunze kuvugwa: ni ikihe kintu cy’ingenzi kurusha ibindi? Mu muryango, iki kibazo kirushaho kugaragara, kuko abantu babiri baba bafite ibyo buri wese akeneye n’ubushobozi butandukanye. Umwe ashobora kuba ashaka gufasha ababyeyi, undi akifuza gutangiza umushinga w’ubucuruzi; umwe agahangayikishwa n’ubuzima, undi n’amafaranga y’ishuri. Gahunda ibafasha gushyira ibyo byose ku murongo, kumvikana ku bigomba kuza mbere no gukorera hamwe bagana ku ntego imwe. Iyo nta gahunda ihari, amafaranga, igihe n’imbaraga bijya ku bicanye maremare kurusha ibindi. Kutagira gahunda na byo ubwabyo ni gahunda, gusa bituma ibyemezo bisigara bifatwa ari uko havutse ikindi kibazo cyihutirwa.
Mu mwaka wa 1957, Dwight Eisenhower wahoze ari umusirikare nyuma akaza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabivuze muri aya magambo: “Gahunda ubwazo nta cyo zimaze, ariko gutegura gahunda ni ingenzi cyane.”
Ahari ikibazo si uguhitamo hagati yo kugira gahunda no kubaho ujyanisha n’uko ibintu bihinduka
Ubushakashatsi ku ntego butanga igitekerezo gihuza impande zombi.
Mu isesengura rinini ry’ubushakashatsi butandukanye, abahanga mu by’imitekerereze Peter Gollwitzer na Paschal Sheeran basanze abantu bategura neza icyo bazakora mu bihe runaka—urugero, “niba ibi bibaye, nzakora iki”—bakunze kugera ku ntego zabo kurusha abandi. Gahunda nk’izo ntizishingira ku gitekerezo cy’uko byose bizagenda neza. Zishobora no guteganya icyo umuntu azakora igihe hari ikitagenze uko yabyifuzaga.
Birashoboka ko icyo ari cyo kibazo cyari kihishe inyuma y’ikiganiro cyabereye kwa Patric. Ese Patrick arwanya gukora gahunda, cyangwa arwanya gahunda zituma umuntu yibwira ko nta kizagenda nabi? Ese Solange ashaka kumenya neza ibizaba, cyangwa ashaka uburyo bazahangana n’ibibazo biri imbere batazi bafatanyije?
Ibibazo abashakanye bakwiye kuganiraho bakungurana ibitekerezo
- Gahunda ni isezerano tugomba gusohoza, cyangwa ni icyerekezo kituyobora? Bigenda bite iyo tutageze ku byo twari twiyemeje?
- Ni ibihe bintu dushobora guteganya, nk’amafaranga y’ishuri, gusaza no kwisuzumisha kwa muganga, kandi ni ibihe tutazi dushobora gusa kwitegura?
- Ni hehe dukwiye kwemera guhindura gahunda bitewe n’uko ibintu bimeze, kandi ni hehe dukwiye kwiyemeza kudatezuka?
- Niba umwe muri twe akunda gutegura gahunda, undi akaba amenyereye kwakira umunsi uko ukeye, kandi ibyo dukeneye n’ubushobozi bwacu bikaba bitandukanye, ni gute twakorera hamwe tugana mu cyerekezo kimwe?
- Gahunda yiteguye kuba yahinduka iba imeze ite?
None se, niba ntawe umenya icyo iminsi ihatse, gutegura ejo hazaza ni ngombwa?