Nuko abantu bose baratwitegereza
Abantu bose batwibazagaho, bitegerezaga ukuntu nicaye nteruye umwana mukuru, uri kurira nk’ufite ubwoba bwinshi, nk’aho ari ahantu hijimye wenyine, atabasha kuvuga ikibazo afite n’icyo akeneye. Maze shoferi arahindukira arakaye arambwira ngo: “Umva wowe, sohoka n’uwo mwana, utegereze bisi ikurikira maze urebe ko wabona umwana w’inyuma, uri kubangamira abandi bagenzi.”
Nitegereje abantu twari turi kumwe muri iyo bisi, bari abantu batandukanye: abamama, abapapa, abakiri bato n’abakuru. Nategereje ko hagira n’umwe mu bari bicaye inyuma wakwemera guhinduranya umwanya nanjye, kugira ngo iyo bisi itadusiga, natwe tubashe gutaha, ariko ndaheba. Mbura n’umwe! Ahubwo batangira kutuvuga, bamwe bavuga bati: “Nibasohoke vuba rwose bari kudukerereza” Abandi bati: “Mbega umubyeyi, ntashobora guhoza umwana we?” Naho abandi bati: “Ababyeyi b’iki gihe rwose nta kigenda, ntabwo bazi kwigisha abana babo ikinyabupfura, ubu amukubise inshyi ebyiri, ntiyahita aceceka?” Bigeze aho bamwe batangira kuvuga cyane: “Mada, cecekesha umwana wawe cyangwa usohoke rwose, ntabwo twese twabangamirwa kubera umwana wawe.” Narabitegereje mbona nta n’umwe wari ufitiye umwana wanjye impuhwe.
Byarambabaje cyane. Sinabashije kubona amagambo nakoresha nsobanurira abo bantu ikibazo Nysha afite. Nagerageje kwegera shoferi ngo musobanurire, yumve ko twari dukeneye kugera mu rugo hakiri kare, ngo wenda adusabire umwe mu bantu bicaye inyuma tugurane umwanya Nysha atuze ariko shoferi ntiyashaka kunyumva. Nateruye Nysha, ndahaguruka, maze ndasohoka. Umwe mu bagenzi bari bategerereje hanze ahita abafata bwangu umwanya nari nicayemo, maze iyo bisi iragenda. Nuko nitsa imitima, ariko ndiyumanganya nsubira aho bagurira amatike, mfata itike ya bisi ikurikira, yari kuza nyuma y’iminota mirongo ine.
Nize kuganira mu bundi buryo
Kubera guhorana na Nysha no kumwitaho kuva akivuka, nize gusobanukirwa uko yiyumva, n’ibyo akunda. Abantu benshi ntabwo babasha kumwumva, ariko njye ndamwumva neza. Uwo munsi, kuri icyo kizuba, yari abangamiwe cyane n’urusaku, n’icyokere. Icyo yari akeneye ni ukumwumva no kumushyira ahantu yumva amerewe neza, si ukumuhana nk’uko umwe muri abo bantu muri bisi yabivugaga.
Icyakora iyo minota mirongo ine twategereje indi bisi yaradufashije. Twagiye aho bakarabira intoki, maze tureba ukuntu amazi yamanukaga ava muri robine, twumva indirimo, tunasangira utu biscuits, twicara twegeranye mwiyegamizaho. Maze afata mu ntoki agatambaro korohereye akunda gufata mu ntoki bikamufasha gutuza. Maze atangira gutuza. Hashize akanya, atangira gukina no guseka.
Hashize umwanya bisi yacu iraza, twinjira muri bisi maze dufata umwanya mwiza w’inyuma. Tugenda Nysha atuje, nta kibazo afite, nta bantu batwitegereza. Nta wari gukeka ibyari byatubayeho muri bisi ya mbere. Nysha yari yishimye ari kugenda asubiramo injyana y’indirimbo akunda, maze hashize akanya asinzira andyamyeho. Urugendo rwabaye rwiza ndetse rusa n’urwihuse. N’ubwo tutageze mu rugo hakiri kare nk’uko twabishakaga, ariko twahageze nta kindi kibazo duhuye nacyo. Nuko tugeze mu rugo Nysha arushaho kumererwa neza. Mu rugo aba ameze neza kubera ko hari ahantu amenyereye. Aba ari kumwe n’abantu amenyereye, abona ibikinisho bye, kandi yisanzuye. Mu rugo, buri wese aba amukunda uko ari, amufitiye urugwiro.
Kuki abantu benshi batakira abana nk’aba ngo babumve?
Abana bigana na Nysha baba bifuza ko akina nabo “nk’abandi bana.” Abandi bantu baba bifuza ko icyo bamubwiye ahita agikora ako kanya. Ariko siko bigenda. Ibi ntibivuze ko atari umwana nk’abandi, ahubwo uko ateye biratandukanye. Iyo agiye ku ishuri usanga abana bari kumubwira ngo: “Nysha, bite!” “Nysha, ngwino dukine!” maze bakavuga ngo: “Kubera iki adasubiza?” Ndetse no mu rugo, bamwe muri bene wacu baza kudusura bajya bavuga ngo ntiyumva, cyangwa ngo akeneye kwiga gufata vuba, kwitwara gutya na gutya, n’ibindi n’ibindi. Kubera ukuntu Nysha akunda kwitegerezanya amatsiko, n’ukuntu ari umwana wishimye, ahantu hose agiye abantu baba bumva ko arahita abasubiza ibyo bamubajije, akicara hamwe yitonze, agakina mu buryo bamubwiye, kandi akabavugisha. Ariko ntabe ariko bigenda. Igihe cyose Nysha atabashije kuvuga, ntawe aba yirengagije, nta n’ubwo ari uko aba abyanze. Ahubwo aganira mu buryo butandukanye. Abantu babana nawe kenshi, bagenda biga kumwihanganira, no kumwitegereza, bakamenya icyo ashaka kuvuga. Bagenda bamenya ko kumwereka urugwiro ari ingenzi cyane.
Iyo urera umwana ufite ubumuga, kumuvuganira bisaba guhozaho. Wisanga buri gihe uri kwigisha abantu uko bashyikirana nawe, ubasobanurira icyo ashatse kuvuga, ubabwira ibimufasha n’ibimubangamira. Iyo ntekereje urugendo rwanjye rwo kurera Nysha, nishimira cyane ibintu bikomeye nigiye mu kumurera. Nize kurushaho kwihangana, nize kumwumva, kandi nize kuganira nawe.
Kubera ko mu by’ukuri, Nysha araganira. N’ubwo atabasha kuvuga, aracyari wa mwana ugira urugwiro, ugira amatsiko, wishimye, kandi ugira urukundo. Ni umwana nk’abandi n’ubwo bwose yihariye. Mu kurera umwana ufite ubumuga ntabwo icyiza ari ukumuhatira kumera nk’abandi. Ahubwo ni ugufata umwanya ukamwumva, ukamenya ibyo akeneye, ukamenya ibimufasha. Nysha ntabwo avuga ariko araganira. Kuko kuganira si ugukoresha amagambo gusa.