Subira kuri blog
child having conversation with her parents
Umuryango mugari
Yatangajwe21/03/2026
9 iminota yo gusoma

Mureke tuganire ku nda ziterwa abangavu

Ejobundi, umwana w’imyaka 16 yabyariye ku ishuri ku kigo cya G.S. Camp-Kigali, giherereye mu mujyi wa Kigali. Iyi nkuru yatangajwe na Hanga News ku wa 18 Werurwe 2026. Ikibabaje kurushaho ni uko, nk’uko iyi nkuru ibivuga, yaba abanyeshuri bagenzi be, abarimu be, ndetse yewe n’ababyeyi be, nta muntu n’umwe wari uzi ko atwite. Ibaze nawe! Amezi icyenda yose, nta muntu n’umwe ubizi!

Iyi nkuru yatangaje benshi maze iravugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe byarababaje, abandi birabarakaza. Benshi bibazaga byinshi, bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza, hakamenkekana uwayimuteye. Bamwe bavugaga ko ubuyobozi bw’iki kigo cy’amashuri bukwiye kubiryozwa.

Nymara hari ikibazo cy’ingenzi abantu benshi batibazaga.
Ese ababyeyi be bari bari he?

Reka dusase inzobe, tuvuge kuri iki kibazo

Impamvu kurinda umwana wawe inda zitateganyijwe bisaba kumuganiriza umubwiza ukuri kandi ukamutega amatwi utamucira urubanza

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Times, ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima bwakozwe ku ncuro ya 7 mu mwaka w’ 2025, bugaragaza ko 8% by’abangavu bafite imyaka 15–19 basamye inda. Iri janisha rikaba ryariyongereye riva kuri 5% mu myaka mike ishize. Iki ntabwo ari ikibazo cy’ibigo by’amashuri, nta n’ubwo ari ikibazo cya Leta. Mbere na mbere, iki ni ikibazo kireba ababyeyi.

Nibyo koko zimwe muri izo nda abo bangavu baziterwa biturutse ku gufatwa ku ngufu, guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina, no gushukwa n’abantu bakuru uwo mwangavu aba afitiye icyizere kubera abo baribo (abarezi, inshuti z’umuryango, n’abandi). Kandi rwose, icyo ni icyaha gikomeye kigomba guhanwa n’amategeko. Ariko icyaba cyateye uwo mwangavu gusama inda cyose, hari ikibazo nkomeza kwibaza: Ese uwo mwana afite umubyeyi yisanzuyeho, yumva yatabaza mu gihe ahuye n’ikibazo gikomeye nk’icyo? Niba igisubizo ari oya. Uwo mubyeyi ntabwo ari kuzuza neza inshingano ze zo kurera.

N’ubwo uwo mwangavu cyangwa iyo ngimbi atakiri umwana muto cyane utazi icyatsi n'ururo, aracyari umwana wawe. Aracyari mu nshingano zawe. Kuba hari byinshi ari guhangana nabyo: imisemburo yo mu mubiri we, gushaka kwisanisha n’urungano rwe, amashusho abona kuri telefone n’amarangamutima yumva afite imbaraga cyane bwa mbere mu buzima bwe, ntabwo bikuraho ko ari umwana wawe. Ahubwo nibwo akeneye ko umuba hafi cyane.

Impamvu tutaganiriza abana bacu

Hari urwitwazo ababyeyi benshi bakunze kugira : “Ntabwo ari umuco wacu kuganiriza abana ibyo bintu.”
Nyamara, ibi ntabwo ari ukuri. Ubushakashatsi ku biganiro ababyeyi bagirana n’abana babo bwakorewe mu bice by’icyaro byo muri Tanzaniya bwagaragaje ikintu gitangaje: sekuru na nyirakuru b’umwana, nibo bantu ba mbere baganiriza abuzukuru babo ku bijyanye n’imibanire n’imibonano mpuzabizitsina, kandi baganirizaga abo bana bisanzuye, ntaho babakinga. Iyo migenzereze yo kwigisha abana ubumenyi bw’uko umubiri wabo ukora ndetse n’imibanire mu muryango, abana bakaganirizwa n’ababyeyi mu bwisanzure, no mu kuri, yahoze mu mico nyafurika itandukanye. Ahubwo yagiye iyoyoka bitewe ahanini n’inyigisho z’abazungu bafataga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina nk’ibintu biteye isoni kandi bidakwiye kuganirwaho n’abantu biyubashye. Ibi siko byahoze mu mico y’abanyafurika mbere y’ubukoloni.

Bityo rero ibyo twita “umuco wacu” akenshi usanga ari ibyo twakuye ku bukoloni twibwira ko byavuye ku basekuruza bacu.

Urwitwazo rwa kabiri ni urujyanye n’imyemerere y’amadini. “Mu idini yacu, ntabwo twemera kuganiriza abana ibyo bintu!” Ibi nabyo si byo. Dufate urugero nko ku idini ya Islam, iyobokwa na benshi ku mugabane wa Afurika. Mu idini ya Islam, aho kubuza ababyeyi kuganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ahubwo bifatwa nk’inshingano zikomeye z’umubyeyi, umubyeyi asabwa kugenda aganiriza umwana we gacye gacye, amubwira ibijyanye n’imyaka ye, kandi agatangira mbere y’uko aba ingimbi cyangwa umwangavu. Kuko igihe umwana abereye ingimbi cyangwa umwangavu, bifatwa ko aba ashobora kugira amahitamo yikorera, wowe nk’umubyeyi, uba ugomba kuba waramuhaye ubumenyi buhagije buzamurinda. Nta hantu na hamwe muri Korowani cyangwa muri Bibiliya havuga ngo “kirazira kumenya ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina utarashyingirwa.” Imyemerere ya gikristu nayo ishishikariza abantu kuvugisha ukuri, no guha abo dushinzwe kurera ubumenyi n’uburere bukwiye, buzabafasha gufata ibyemezo biboneye no kubaho batekanye. Nitwe ubwacu duhitamo kutaganiriza abana bacu, ntabwo ari byo Imana idusaba, turayibeshyera!

Erega si wowe wenyine uvugisha umwana wawe!

Hari ikintu twirengagiza nk’ababyeyi: kutaganiriza umwana wawe ntabwo bivuze ko nta makuru azagira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ahubwo icyo bivuze ni uko mu makuru yose azagira kuri iyo ngingo, nta na macye azaba aguturutseho.

Umwana wawe agenda abona amakuru menshi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Hamwe mu hantu hatandukanye ayakura ni mu mashusho y’urukozasoni (pornography). Byagaragaye ko muri iki gihe amashusho y’urukozasoni asigaye agera ku bana bakiri bato kugeza no kubafite imyaka 10 gusa. Ikibi cy’ayo mashusho ni uko agaragaza imibonano mpuzabitsina nk’igikorwa gitesha agaciro umuntu, kirimo ubugome, kidafite aho gihuriye n’urukundo n’amarangamutima, kandi kitagira ingaruka. Ahandi akura amakuru ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ni kuri bagenzi be, nabo batazi byinshi kuri iyo ngingo ariko babivuga nk’aho ari inzobere. Ayakura kandi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi babeshya bagamije kubona ababakurikira uruhuri.
Bityo rero, umwana ari mu ishuri rigari ari kwigiramo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ikibazo ahubwo ni iki: Ese wowe, nk’umubyeyi we, uri umwe mu barimu bamwigisha muri iryo shuri?

Hari ubushakashatsi bugari bwakozwe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Dore icyo bwagaragaje: ababyeyi baganiriza abana babo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, bababwiza ukuri kandi ntaho babakinga, barera abana bitwararika cyane kuri iyi ngingo. Kuvuga ko kuganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bibashishikariza kuyishoramo bakiri bato, ni ikinyoma. Kandi icyo kinyoma cyangiza byinshi. Ingimbi n’abangavu bafite amakuru yuzuye bafata ibyemezo bizima. Abana babasha kuganira n’ababyeyi babo bisanzuye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bakunze gutinda gutangira gukora imibonano mpuzabitsina, no gukoresha agakingirizo igihe bayitangiye, ndetse bakunze kwihutira kumenyesha ababyeyi babo igihe bahuye n’ikibazo.

Iyi ngingo ya gatatu ni ingenzi cyane. Uriya mwana wo muri Camp-Kigali yahishe inda amezi icyenda. Ishyire mu mwanya we. Tekereza ubwoba yari afite, uko yumvaga ari wenyine muri icyo kibazo. Noneho wibaze uti: ni iki gituma umwana ahitamo kwihererana ibintu bimukomereye nk’ibyo aho kubwira umubyeyi we? Ese aba abanye ate n’umubyeyi we? Iwabo aba yumva hatekanye?

Wiganiriza umwana wawe nk’aho akiri igitambambuga

Babyeyi musoma iyi nkuru, ndabakunda kandi mbubahira inshingano zanyu n’uko mukora ibishoboka byose ngo muzuzuze. Ariko rwose reka tubwizanye ukuri.

Dore aho bipfira: akenshi iyo tugerageje kuganiriza abana bacu kuri iyi ngingo, hari ikosa dukunze gukora: tuganiriza ingimbi n’abangavu nk’aho bakiri bya bitambambuga bishimishije twashoboraga kuganisha aho dushaka muri byose. Tubabwira gusa uko ibintu byagakwiriye kugenda, aho kubabwira ukuri kose. Turababwira tuti “tegereza ubanze ushyingirwe”, tukababwira ko bashobora gusama inda zitatenyijwe, gukuramo indwara, n’uburyo izo ngaruka zabangiriza ejo hazaza habo, nk’aho ibyo bihagije. Nk’aho badashobora kwishakira andi makuru turimo tubakinga.
Imibonano mpuzabitsina irimo byinshi: imikorere karemano y’umubiri (biology), amarangamutima, uko umuntu yibona, n’ibindi. Umubiri w’umwana wawe uri guhinduka mu buryo bwinshi kandi siwe wabihisemo. Niko nyine umubiri ukora. Ari kumva afite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, atazi uko yabyitwaramo. Kandi ashobora kuba yaramaze kubona amashusho y’imibonano mpuzabitsina kuri interineti. Ashobora kuba afite ibyiyumviro bishya ariko akagira ubwoba bwo kugira uwo agisha inama. Ntabwo ari igitambambuga, kandi nta n’ubwo yari yaba umuntu mukuru. Ari hagati na hagati. Aracyari kugerageza kumenya uwo ari we, kandi akeneye umuntu yizeye wamufasha muri urwo rugendo.

Ikiganiro kimubwira gusa ibyo atemerewe ntabwo azacyumva. Bizanyura mu gutwi kumwe bihingukire mu kundi kuko asanzwe aziko ibyo utabyemera. Icyo akeneye gusobanukirwa ni impamvu. Impamvu isobanuwe mu buryo bw’ubuzima busanzwe, atari amahame y’uko ibintu bigomba kugenda. Muganirize ku mikorere y’umubiri we, imisemburo yo mu mubiri we, n’uko imutera amarangamutima runaka. Muganirize ku ngaruka z’imibonano mpuzabitsina ku buzima bwe: inda zitateganyijwe, indwara, n’uburyo zamwangiriza ubuzima. Ariko unamuganirize ku mpamvu imibonano mpuzabitsina ikurura benshi: uburyohe buyibamo, n’uburyo bidateye isoni kumva ubwo buryohe ariko ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu gisaba ubushishozi. Mubwire uburyo guhuza umubiri n’undi muntu ari igikorwa cyo kwitondera kigira imbaraga ku marangamutima y’umuntu n’uko yibona, uko gishobora gutuma abantu babiri bumva babaye umwe, n’ibikomere gishobora gutera mu gihe ayo amarangamutima adasangiwe.

Nta pfunwe na mba ukwiye guterwa no kuganiriza umwana wawe kuri izi ngingo. Icyo kiganiro kizamurinda kandi kirinde ejo hazaza he. Icyo kiganiro kizatuma yiha indangagaciro agenderaho mu buzima.

Izi ni inshingano zawe, ntabwo ari iz’ishuri yigaho

Nibyo koko ubumenyi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina (sex education) bukwiriye kwigishwa mu mashuri. Ariko ubwo bumenyi butangirwa mu ishuri, n’iyo bwigishijwe neza, icyo butanga ni amakuru. Ntabwo buha umwana wawe umujyanama wizewe, azirukiraho igihe afite ubwoba n’urujijo. Ntabwo bwaba rya jwi umwana wawe azumva rimwibutsa igikwiye mu gihe yisanze ari kumwe n’urungano, ikintu kimwe kiri kuganisha ku kindi, bitangiye kurenga umupaka.

Ni wowe gusa ushobora kumubera uwo mujyanama. Ni wowe gusa ushobora kumubera iryo jwi. Mu rugo ni ho gusa hashobora kuba ahantu yisanga kandi yumva atekanye agishiriza inama ku ngingo zimugora zikomeye mu buzima bwe.

Niba rero urugo rwawe atari uko rumeze. Niba ikihabera gusa ari ugutonganya, kunenga no guhana, aho kumugira inama, ntabwo uri kurinda umwana wawe. Kuko igihe azaba afite ikibazo akeneye uwo agisha inama, ntabwo ari wowe azagana.

Ese ubundi icyo kiganiro kiba kimeze gite?

Ntabwo ari ngombwa ko kiba ikiganiro kimwe cyateguwe neza. Ahubwo si nako gikwiriye kumera. Ibiganiro by’ingirakamaro biba mu buryo bukomeza, bwisanzuye, kandi biba mu kuganira bisanzwe mu buzima bwa buri munsi. Inkuru yo mu binyamakuru nk’iyi twatangiriyeho, ushobora kuyikomozaho ikiganiro. Ibyo umwana yabonye muri filime, ushobora kubikomozaho ikiganiro. Ibyo incuti ye yahuye nabyo ushobora kubikomozaho ikiganiro. Ushobora kubiheraho umubaza uti: “Ese urabitekerezaho iki? Ese utekereza ko icyo gihe yiyumvaga ate? Ese urumva byaratewe n’iki?”

Tega amatwi cyane uvuge bike. Intego ntabwo ari ukurunda amakuru mu bwonko bw’umwana wawe, ahubwo ni ukumwereka ko igihe cyose akeneye uwo agisha inama cyangwa asobanuza ikimuteye urujijo, uzaba witeguye kumutega amatwi no kumugira inama zuje urukundo nta kumucira urubanza. Ku buryo igihe cyose azisanga mu kibazo, ijwi ryawe ariryo azazirikana, inama zawe arizo azakurikiza kuko azaba agufitiye icyizere.

Witegereza ko aba ingimbi cyangwa umwangavu. Tangira mbere yaho, ugende wagura ibiganiro uko akura. Mubwize ukuri ku ngero z’ubuzima bwawe bwite. Wimubeshya ko wowe igihe wari umwangavu/ingimbi, wari ntamakemwa, uzi gufata ibyemezo bikwiye buri gihe. Kumubwiza ukuri ku mbogamizi wahuye nazo, ibyo wumvaga biguteye urujijo n’amakosa waba warakoze, nibyo bizatuma yumva atekanye maze nawe akakubwize ukuri.

Ibi ntabwo bireba abana b’abakobwa gusa, n’abahungu mugomba kubaganiriza

Nyamuneka n’abahungu banyu mubaganirize. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ababyeyi b’abanyafurika baganiriza abana b’abakobwa ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kurusha uko baganiriza abahungu, ahanini kubera ko baba bumva ko abana b’abakobwa aribo bashobora guhura n’ingaruka zikomeye kurusha abahungu. Ariko kandi abana b’bahungu nabo ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kirabareba. Iki kibazo nabo bakigiramo uruhare, kandi nabo baba bakeneye ubujyanama no kumenya uko bakwiye kwitwara mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Wasanga uriya mukobwa wo muri Camp-Kigali yaratewe inda n’umwana w’umuhungu bari mu kigero kimwe, ubu uwo mwana w’umuhungu akaba nawe byamuyobeye, afite ubwoba, atazi icyo yakora. Wasanga uwo mwana w’umuhungu nawe afite ababyeyi, ariko akaba atari afite amakuru ahagije ngo abe atarateje icyo kibazo kandi akaba nawe atarabashije kwegera ababyeyi be ngo abagishe inama igihe icyo kibazo cyari cyavutse.

Umwanzuro

Uburakari bwakurikiye iriya nkuru burumvikana. Ariko rero, reka ubwo burakari tureke kubwerekeza ku ishuri gusa, ahubwo twisuzume nk’ababyeyi.
Inda ziterwa abangavu ntabwo zituruka ku kuba abana bacu ari ibirara cyangwa biyandarika. Ntabwo zituruka ku kuba abana bacu batagendera ku ndangagaciro z’abasokuruza bacu. Zituruka ku kuba ari abantu bafite umubiri, bari guhura n’impinduka zikomeye mu miterere y’umubiri wabo no mu marangamutima yabo, kandi bagahura nabyo bari bonyine kuko ababyeyi babo batigeze bagira ubutwari bwo kuvuga ngo: “Reka tubiganireho.”

Ubwo butwari nibwo umwana wawe agukeneyeho.
Ntarirarenga, muganirize.

Comments

Loading comments...

Disclaimer

This platform was created and is operated by parents like you. The contents published on this platform reflect the personal research, observations, and convictions of the author. They are intended to stimulate reflection and conversation among parents and caregivers, and do not constitute professional psychological, medical, legal, or therapeutic advice. Where research and external sources are referenced, they are cited in good faith to support the author's perspective and are not presented as exhaustive reviews of the scientific literature. Readers are encouraged to consult qualified professionals for guidance specific to their personal circumstances.

Some topics addressed may be sensitive in nature; reader discretion is advised.

Mureke tuganire ku nda ziterwa abangavu | Msingi Parenting