Subira kuri blog
Mental exhaustion
Uburere bw’abana
Yatangajwe27/04/2026
4 iminota yo gusoma

Kuki kurera abana bisigaye bigoye cyane?

Saa yine z’ijoro zarenze. Abana basinziriye. Wicaye mu nzu, ku meza cyangwa ku buriri. Ubu noneho haratuje. Imana ishimwe! Nyamara aho kuruhuka, niwo mwanya ubonye wo gusoma imeri z’akazi utarebye ukiri mu biro cyangwa ahubwo uri kureba muri telefone gusa, nta kintu cy’ingenzi urebamo. Urananiwe ariko uri kumva nta bitotsi ufite. Uri gutekereza ibintu byinshi.

Kare umwana wawe yigeze kukubaza ikibazo, uramusubiza ariko mu by’ukuri ntabwo wari uhari. Urabyibuka neza. Ubanza nawe yabibonye. Byanze kukuva mu mutwe.

Umunsi w’ejo nawo uzaba ari nk’uyu. Uzazinduka kare mu gitondo, ujyane umwana ku ishuri, unyure mu muhanda wuzuyemo ibinyabiziga, maze wirirwe ku kazi ugerageza gukora nk’utananiwe. Ahari wenda ku mugoroba uzabasha guhamagara abakiriya ba ka business kawe uri gutangiza ku ruhande kubera ko umushahara wo ku kazi utagihagije. Hanyuma utahe, ufate ifunguro rya nimugoroba, wiyuhagire, maze ubaze umwana wawe iby’umukoro wo ku ishuri wari wibagiwe, muharire umubwira ngo ajye kuryama, hanyuma namara gusinzira, wongere wisange hano... muri kano kanya, aho wumva umunariro mwinshi ariko ugakomeza kwibaza niba ibyo uri gukora bihagije.

Si wowe wenyine ubyibaza

Hari ikintu cyahindutse mu buryo tureramo abana muri iki gihe, cyane cyane mu migi yaguka umunsi ku munsi muri Afurika. Ni ikintu cyagiye gihinduka buhoro buhoro. Biragoye kugisobanura ariko kandi hafi buri mubyeyi arakibona.

Ibintu byose byagiye birushaho guhenda: amafaranga y’ishuri, ubukode, ibiryo, ingendo n’ibindi. Ubuzima wifuzaga guha abana bawe, burasaba amafaranga menshi kurusha uko byari bimeze mbere. None urushaho gukora cyane, ukarushaho gushakisha. Ukora iyo bwabaga mu masaha yose y’umunsi. Nyamara uko ukora cyane kandi amasaha menshi, niko umwanya n’imbagara ugenera abana bawe birushaho gukendera, n’ubwo bwose wemeza ko ibyo byose ari bo ubikorera.

Iyo utashye usanga abana. Icyo baba bakeneye muri ako kanya si ya mafaranga wiriwe uri gushakisha. Baba bakeneye wowe. Baba bakeneye ko ubaha umwanya ukabitaho, ugakina nabo, bakakubona uhari wese, utari gutekereza ibindi. Ibyo nawe urabizi neza. Niyo mpamvu iyo utekereje uburyo unaniwe, n’ibyo abana bawe bagukeneyeho, bigushengura umutima.

Nyamara si uku byahoze

Kera ntabwo ibi ababyeyi barwanaga nabyo bonyine. Ushobora kuba nawe warakuze mu gihe kurera abana byabaga ari inshingano rusange zikorwa n’abantu benshi: sogokuru, nyogokuru, nyogosenge, n’abaturanyi bari bakuzi neza. Buri wese yabaga ahari, umubyeyi ntabwo byamusabaga kwifasha byose. Iyo umubyeyi yananirwaga habaga hari umuntu witeguye kumuruhura.

Kuri benshi, isi ya none si uko imeze. Ababyeyi bawe usanga bari iyo mu cyaro, abavandimwe bari mu wundi mujyi cyangwa mu kindi gihugu. Naho abaturanyi mubana mu gipangu, usanga ntacyo muhuriyeho usibye gusuhuzanya. Waje mu mujyi uje gushakisha amahirwe yo kuzamura imibereho yawe kandi warayabonye, ariko nta wigeze akubwira ko ayo mahirwe afite ikiguzi kandi kitari gito.
None wisanze usabwa gukora umurimo utaragenewe gukorwa n’abantu babiri gusa kandi ukaba uri kuwukora wenyine cyangwa uri kuwufatanya n’umuntu nawe unaninwe nkawe. Muri kurwana no kubikora neza byose: akazi, kubona amafaranga, amashuri y’abana, kubaba hafi, kubigisha ikinyabupfura, no kubabonera umwanya, buri munsi, nta kuruhuka.

Rimwe na rimwe uribaza uti “Kuki ntamenye ko kurera bigora bigeze aha?”

Nk’aho ibyo bidahagije…

Mu gihe ukirwana n’ibyo biri kukugora, wisanze mu isi abana bahura na smartphone n’imbuga nkoranyambaga, baboneraho ibyiza bitandukanye ariko kandi bakanakura byinshi bibangiza.

Urashaka ko bamenya gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kuko ariho isi igana. Ariko kandi wiboneye ubwawe uburyo guhora bareba ayo mashusho bibangiza: Bigabanya ubushobozi bwabo bwo ku ibanda ku mukoro, ukaba wahamagara umwana muri kumwe ariko ntakumve, ndetse bigatera n’uburwayi bumwe na bumwe bwo mutwe. Wumvise inkuru z’amashusho adakwiye abana bamwe bareba bityo uzi ko kwemerera umwana gukoresha ibyo bikoresha bisaba ubushishozi no gukurikiranira hafi ariko ntabwo ubifitiye umwanya cyangwa imbaraga.

Ababyeyi bawe ntabwo bakwigishije uko wahangana n’izi mbogamizi. Nawe ntabwo ubizi, uri kugenda ugerageza uko ushoboye, akenshi unaniwe kandi utazi niba uri kubikora neza.

Dore icyo tudakunze kugarukaho: impamvu bigoye cyane si uko uri kubikora nabi. Ni uko ubuzima bw’iki gihe bugoye kurusha mu gihe cyahise. Ibintu byose byarushijeho guhenda, abantu bagufasha, bakuba hafi babaye bake, kandi isi irihuta cyane. Ni byinshi usabwa buri munsi. Kandi kurera abana, ukabarera neza, ukabihanganira, ukabaha umwana, bigusaba umwanya n’imbaraga wisanga wamariye mu yindi mihihibikano y’ubuzima.

Kuba wumva unaniwe cyane udafitiye umwanya abana bawe si uko utabakunda bihagije. Ahubwo ni uko ubuzima bw’iki gihe butakwemerera kubereka urwo rukundo.

Ariko kandi ukomeza kugerageza uko ushoboye, waba unaniwe, urakaye, uhugiye mu bindi, ukomeza kugerageza. Iki ni cyo kintu cya mbere cy’ingenzi.

Gusa hari ikibazo dukwiriye kwibaza kandi tukibwiza ukuri: Muri ibyo byose: akazi, gushakisha imibereho, amashusho duhora tubona ku mbuga nkoranyambaga, ni iki umwana wawe agukeneyeho kandi atakura ahandi? Ni iki turi gutakariza muri ubu buzima bwo guhora duhuze, ni iki twaramira? Ni gute kurera abana bacu twabiha umwanya w’ibanze mu gihe ibindi byose mu buzima bwacu birimo kurwanira uwo mwanya?

Comments

Loading comments...

Disclaimer

This platform was created and is operated by parents like you. The contents published on this platform reflect the personal research, observations, and convictions of the author. They are intended to stimulate reflection and conversation among parents and caregivers, and do not constitute professional psychological, medical, legal, or therapeutic advice. Where research and external sources are referenced, they are cited in good faith to support the author's perspective and are not presented as exhaustive reviews of the scientific literature. Readers are encouraged to consult qualified professionals for guidance specific to their personal circumstances.

Some topics addressed may be sensitive in nature; reader discretion is advised.

Kuki kurera abana bisigaye bigoye cyane? | Msingi Parenting